Ntihuga Thade w’imyaka 37 ya mavuko, utuye mudugudu Rusororo, akagari ka Kirengeri umurenge wa Byimana, akarere ka Ruhango, aravuga ko agiye kumarana indwara imyaka 30 atazi iyo ariyo, agasaba umugiraneza wa mufasha akabasha kwivuza koko we ntayabuze amikoro.
Ntihuga avuga ko iyi ndwara yamufashe afite imyaka 7 y’amavuko aribwo agitangira kwiga amashuri abanza. Iyi ndwara ngo yabanye nayo kugeza mu mwaka 207, ajya kwivuriza ku bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, baramubaga ariko ngo nyuma y’amezi atandatu yarongeye ararwara harabyimba.
Avuga ko iyi ndwara yo kubyimba munsi y’ugutwi, ijya igera igihe ikamubabaza cyane ntagire n’umurimo numwe abasha gukora, imisonga ari yose.
Akomeza avuga afite ubwisungane mu kwivuza, ariko ngo aho agiye bamubwira ko iyi ndwara ye itakwivurizwa kuri mitiweli, none ngo yahisemo kurekera kuko nta bundi bushobozi yabona burenze ubwa mitiweli.
Kigali Today yabajije uyu muturage niba atarigeze yegera ubuyobozi ngo abusabe ubufasha bwo kwivuza nk’umuntu utishoboye, asubiza agira ati “ntawe nabibwiye, ubuse naba mbabwira iki utandeba ninde?”.
Ntihuga utari washaka umugore akaba nta n’umwana agira, arasaba uwe ariwe wese waba afite umutima ufasha, ko yamufasha akabasha kwivuza iyi ndwara yamufashe akiri umwana.